Pierre Celestin Rwigema yatashye mu Rwanda

Pierre Celestin Rwigema Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Pierre Celestin Rwigema

Nyuma y’imyaka 10 amaze mu buhungiro, uwahoze ari umushikiranganji wa mbere w’u Rwanda, Pierre Celestin Rwigema, yagarutse mu gihugu.

Bwana Rwigema avuga ko ibibazo yari afite byamuteye guhunga bitakiriho.

Uyu mugabo kandi arasaba imbabazi z’amagambo atari meza yavuze ku Rwanda ariko ngo akaba afite impamvu yamuteye kuyavuga.

Yagarutse mu Rwanda ejobundi kuwa gatandatu, akavuga ko aje nta wumushyizeho agahato, ndetse akaba asaba imbabazi z’imvugo itari nziza yakoresheje anenga ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Aravuga ko icyamuteye gukoresha amagambo avuga nabi ubutegetsi, ari uko yari azi ko aribwo bwari inyuma y’ibibazo yagize nyuma akaza gusanga atari byo.

Abo avuga ngo ni abari kumwe na we mu ishyaka rya MDR ryaje guseswa nyuma yo kugaragaramo ivangura rishingiye ku moko.

Aba rero Rwigema akavuga ko bakoreshaga uwari umushinjacyaha mukuru Gerard Gahima mu kumuhimbira ibyaha.

Ibyo byaha yaje kubihanagurwaho n’inkiko Gacaca ndetse n’inkiko zisanzwe zihagarika dosiye ye nyuma yo kubura ibimenyetso ku byaha yashinjwaga.

Ikibazo kirebana niba azakomeza imirimo ya politiki, Rwigema aravuga ko icyo aricyo cyose yasabwa gukora yiteguye nta shiti, ngo kuko yiyumvamo imbaraga zo gukorera igihugu.

Pierre Celestin Rwigema yabaye ministre w’intebe asimbuye Faustin Twagiramungu mu 1995, nyuma y’amezi make yari amaze ari ministre w’amashuri abanza n’ayisumbuye.

Agarutse mu gihugu ari wenyine, ariko mu minsi mike n’umufasha we ngo yiteguye kumusanga, mu gihe avuga ko abana be bamwe bari mu kazi abandi mu mashuri hanze y’u Rwanda.