Abanyaburayi bumvikanye

Jose Manuel Barroso Uwufise ububasha kw’isanamu BBC World Service
Image caption Jose Manuel Barroso

Amasoko mpuzamahanga y'amafaranga yakiriye neza umwumvikano watangajwe n'abategetsi b'ibihugu bikoresha ifaranga ry'uburayi Euro kugirango bashobora guhangana n'ikibazo cy'amadeni.

Imigabane y'amabanki yo mu burayi niyo yafashe iya mbere mu kugira inyungu ingana n'ibice 9%, ku buryo bw'umwihariko amabanki yo mu Buraransa yo yagize inyungu igera ku bice 20%.

Umukuru w'akanama k'umuryango w'ibihugu by'uburayi, Jose Manuel Barroso yabwiye abanyamakuru barangije inama ko uwo mwumvikano ukubiye mu bintu bitatu wagezweho mw'ijoro ryakeye i Bruxelles mu Bubiligi.

Amabanki yigenga yagombye kwemera igihombo kigera ku bice 50% kugirango ashobore kuramira ubukungu bw'Ubugereki.

Amabanki kandi yagombye guhatirwa kuzamura imigabane kugirango bashobore kuziba icyuho. Hanemejwe umugambi wo gutanga inguzanyo ya tiriyoni imwe na miriyaridi 400 yo kugoboka abafite imyenda.

Abakuru b'ibihugu bikoresha ifaranga ry'uburayi kandi bemeranije ko hagomba kujyaho ingamba zikaze zo kugenzura ingengo y'imari y'ibihugu bigize uwo muryango, hakanashyirwaho amategeko mashya agenga abayobozi.