Ikindi gitero muri Kenya

Abasirikare ba Kenya bahurujwe Uwufise ububasha kw’isanamu internet
Image caption Abasirikare ba Kenya bahurujwe

Amakuru aturuka mu karere ka Mandera aravuga ko abagabo bitwaje imbunda zikaze bateze imodoka hafi ya Mandera.

Abashinzwe gucungera umutekano bari bari muri iyo modoka batangira kurasana nabo, maze babajugunyaho igisasu cya rocket.

Icyo gisasu cyahise gishwanyuza iyo modoka, abantu bane bose bari bayirimo barapfa. Hari harimo umuyobozi w'ishuri ryisumbuye n'umukozi wa leta ukorera muri ako karere.

Ubwo abasirikare ba Kenya bahise boherezwa muri ako karere. Hari abakeka ko ari umutwe wa Al Shabaab wagabye icyo gitero.

Niwo ugenzura akarere ko muri Somalia gahana imbibi na Mandera kandi ntabwo amabandi yaho yagaba igitero gikomeye nkicyo.