Kamarampaka ku bukungu bw'Ubugeriki

George Papandreou, minisitiri w'intebe w'ubugeriki Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption George Papandreou, minisitiri w'intebe w'ubugeriki

Imigabane yo mu bihugu by'uburayi yahise imanuka cyake nyuma y'icyemezo gitaganje cya leta y'ubugeriki cyo gukora amatora ya kamarampaka ku cyemezo giherutse gufutwa cy'inkunga y'umuryango w'ibihugu by'uburayi kuri icyo gihugu.

Abacuruzi bafite ubwoba ko Abageriki bashobora kwanga ibyemezo byo kuzirika umukanda, bikaba bishobora gutuma gahunda yemejwe n'ibihugu by'uburayi mu cyumweru gishize ihungabana.

Minisitiri w'intebe w'Ubugeriki, George Papandreou, yatangaje ko amatora ya kamarampaka azaba kuwambere.

Umwe mu badepita be yavuye mu ishyaka rye kubera ko atemera icyo cyemezo, byatumwe ministiri w'intebe atakaza ubwiganze bw'intebe yari afite mu nteko nshinga mategeko.

Ibiro ntaramakuru by'ubugeriki byatangaje ko abayobozi bakuru 6 b'ishyaka rya minisitiri w'intebe basabye ko Papandreaou yegera.