Ikinyamakuru Charlie Hebdo cyatewe

Ikinyamakuru Charlie Hebdo Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Ikinyamakuru Charlie Hebdo

Ministri w'intebe w'Ubufaransa, Francois Fillon, yamaganye igitero gikoresheje umuriro cyangije ibiro by'ikinyamakuru Charlie Hebdo biri i Paris cyari cyashyize ku rupapuro rwacyo rwa mbere ishusho y'umuhanuzi Muhammad. Iyo nimero yari itaratangira kugurishwa.

Mu itangazo yashyize ahagaragara Francois Fillon aravuga ko uburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu ashaka budashobora gusubirwaho muri demokarasi yo mu Bufaransa.

Yongeyeho kandi ko igikorwa cy'urugomo nka kiriya nta gisobanuro umuntu yakibonera.

Icyo kinyamakuru cyandika inyandiko zo gusetsa abantu cyarimo gusohora inimero idasanzwe ivuga ko umuhanuzi Muhammad ari umwanditsi mukuru wacyo w'umutumire.

Ikinyamakuru Charlie Hebdo kandi cyanditse kigamije gusetsa ku mategeko ya Sharia no ku bimaze kugerwaho n'abagendera ku matwara ya Islamu muri Libya no muri Tunisia.