George Papandreou arasabwa kwegura

George Papandreou Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption George Papandreou

Abakuru mu ishyaka rya Ministri w'intebe w'Ubugereki, George Papandreou, baramusaba kwegura.

Abaministri byibura bane bagize leta ye n'abadepite benshi batangaje ko badashyigikiye icyemezo yafashe cyo gukoresha amatora ya Kamarampaka ku nkunga Uburayi bwiyemeje guha icyo gihugu kugirango kibonere umuti ibibazo bikomeye by'imyenda gifite.

Hari amakuru yavugaga ko bwana Papandreou yemeye kwegura kugirango habashe kujyaho leta ihuriweho n'amashyaka menshi.

Ayo makuru kandi yavugaga ko iyo leta ihuriweho n'amashyaka menshi ishobora kuyoborwa n'uwahoze yungirije umukuru wa Banki nkuru y'Uburayi, Lucas Papademos.

Nyuma ariko televiziyo ya leta ibyo yaje kubiyonyomoza.

Ikibazo cy'ubukungu gikomeye kivugwa mu karere gakoresha ifaranga rya Euro - gifatwa nkaho ari cyo kibangamiye cyane ubukungu bw'isi - kiraba kiri ku isonga ry'ibibazo bigomba kwigwa mu nama y'abakuru ba za leta z'ibihugu 20 bikize kurusha ibindi ku isi itangira uyu munsi i Cannes mu Bufaransa.