Berlusconi akomeje gusabwa kwegura

Silvio Berlusconi Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Ministri w'intebe w'Ubutaliyani, Silvio Berlusconi

Ministri w'intebe w'ubutaliyani, Silvio Berlusconi, yabashije kubona ikizere cy'abadepite mu matora yabaye mu nteko nshingamategeko y'Ubutaliyani ku ngengo y'imali y'icyo gihugu.

Ibyo ariko ntibyabujije bamwe gukomeza kumusaba kwegura.

Abenshi mu badepite barimo bamwe bo mu ishyaka rye bahisemo kwifata.

Mbere yuko amatora aba, Umberto Bossi akaba ari umwe mu bashyigikiye Silvio Berlusconi kandi n'ishyaka rye rya Northern League rikaba riri muri leta, yari yamusabye kwegura.

Umukuru w'ishyaka rikomeye ritavuga rumwe na leta, Pier Luigi Bersani we yaburiye abataliyani ko mu minsi mike cyane igihugu gishobora kutabasha kwemerwa kugera ku masoko y'imali nyuma yaho amafaranga igihugu kimaze kuguza ageze ku kigero Ubugereki, Ireland na Portugal byagezeho kugirango bikenerwe kugobokwa byihutirwa.