Uburusiya ntibushyigikiye ibihano kuri Iran

Perezida Ahmadinejad ku ruganda rutunganya ingufu za nucleaire Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Perezida Ahmadinejad ku ruganda rutunganya ingufu za nucleaire muri Iran

Uburusiya bwavuze ko butazashyigikira ibihano bishya amahanga ashaka gufatira igihugu cya Irani nyuma yaho ishami rya ONU rikurikirana ikoreshwa ry'ingufu za nucleaire gisohoreye icyegeranyo kivuga ko hari impungenge nshya ku birebana na gahunda ya Iran mu rwego rw' ingufu za nucleaire.

Umuvugizi wa leta y'Uburusiya yavuze ko ibihano bishya kuri Iran byafatwa nk'ibigamije kugerageza kuvanaho ubutegetsi ku ngufu muri icyo gihugu.

Ubwongereza n'Ubufaransa birashaka ko Iran ifatirwa ibindi bihano bishya mu rwego rw'imali n'urwa peteroli na gazi.

Leta zunze ubumwe z'amerika ziravuga ko icyo cyegeranyo ari ikindi gihamya ko ntawapfa kwemera ibyo leta ya Iran ivuga yemeza ko gahunda yayo y'ingufu za nucleaire igamije ibikorwa by'amahoro. Iran yateye utwatsi icyo cyegeranyo.