Abakambwe 3 bo muri Cambodge bararewa jenoside

Noun Chea, wari umuyobozi w'umutwe wa Khmer Rouge Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Noun Chea, wari umuyobozi w'umutwe wa Khmer Rouge

Mu rubanza rw'abayobozi bakuru 3 bakiriho b'umutwe wakoze amarorerwa ndengakamere muri Cambodge- Khmer Rouge- uyu munsi hatanzwe ubuhamya bw'ibyakozwe.

Umushinja cyaha yasobanuye ukuntu abanyururu bacibwaga amazuru hakoreshejwe ibyuma biyakurura n'ukuntu abana bicwaga bakubiswe ku biti.

Urwo rukiko rushyigikiwe n'umuryango w'abibumbye rurarega ibyaha bya jenoside n'ibyaha byibasira inyoko muntu: Noun Chea, Ieng Sary na Khieu Samphan.

Abanyakambodge bagera kuri miliyoni 2 bicishijwe inzara, gushyirwa ku ngohi no gukoreshwa uburetwa ubwo intagondwa z'abakomunisiti zari k'ubutegetsi.