Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida

Imiti irwanya agakoko ka Sida Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Imiti irwanya agakoko ka Sida

Mu gihe isi yose yibuka uyu munsi wahariwe indwara ya Sida, hari impungenge ko igabanuka ry'amafaranga akoreshwa mu kuyirwanya rishobora gusubiza ibimaze kugerwaho inyuma.

Nubwo nta rukingo rwa Sida rwari rwaboneka, amagerageza ku miti yabaye mu mwaka ushize yerekanye ko kuvanga imiti bigabanya ubukana bw'agakoko ka sida.

Kandi no kubona abagabo benshi bakomeje gusiramurwa muri Afurika nabyo bifasha mu kugabanya ubwandu.

Mu gihe rero ubushakatsi bugenda bugera ku bintu bishimishije mu kurwanya indwara ya sida, ku nshuro ya mbere amafaranga akoreshwa mu kuyirwanya atangiye kugenda agabanuka.

Icyegeranyo cyasohowe n'umuryango w'abibumbye kiremeza ko nyuma y'imyaka ishize amafaranga akoreshwa mu kurwanya sida yiyongera cyane, umwaka ushize imfashanyo y'amahanga mu gufasha gahunda zo kurwanya sida hirya no hino ku isi yaraganutse iva kuri miliyari 8.7 z'amadolari igera kuri miliyari 7.6 z'amadolari.

Global Fund, ikigo amahanga anyuzamo amafaranga akoreshwa mu kurwanya Sida n'izindi ndwara zikomeye, cyatangaje mu cyumweru gishize ko kitazabasha gutanga imfashanyo nshya mbere y'umwaka wa 2014.