Perezida Assad ngo ntiyigeze ategeka kwica

Perezida wa Syria Bashar al Assad Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Perezida wa Syria Bashar al Assad

Perezida wa Syria, Bashar al-Assad, yahakanye ko atigeze aha igisirikare amabwiriza yo kwica cyangwa kugira uwo bahohotera mu bikorwa byo guhosha imyigaragambyo irwanya leta.

Yavuze ko umusazi ari wenyine ushobora kwica abantu be.

Perezida Assad yabwiye televiziyo yo muri Amerika ABC ko igihugu n'igisirikare atari akarima ke kandi ko yakoze uko ashoboye kugira ngo arinde abaturage b'igihugu cye.

Yatangaje ko nta ruhare afite mu mvururu zivugwa muri Syria ariko yongeraho ko ababajwe n'abantu bamaze kuzigwamo.

Perezida wa Syria kandi yasuzuguye cyane icyegeranyo cya ONU gishinja leta y'icyo gihugu ibyaha byibasira inyoko muntu avuga ko uwo muryango nta gaciro ufite.

Yavuze ko ONU nta gihamya yigeze imuha kuri ayo marorerwa.

Umuryango w'abibumbye uvugwa ko abantu barenze 4000 aribo bamaze kugwa mu myigaragambyo imaze amezi 10 irwanya leta.