Ibyihebe byaturikije ibisasu muri Syria

Ibisasu byaturikiye i Damas muri Syria Uwufise ububasha kw’isanamu BBC World Service
Image caption Ibisasu byaturikiye i Damas muri Syria

Abategetsi bo muri Syria baravuga ko ibyihebe byaturikije ibisasu byari mu modoka bihitana abantu barenga 40.

Ibyo bisasu byibasiye inzego z'umutekano mu murwa mukuru wa Syria, Damas.

Amashusho ya televiziyo yerekanye ikicaro gikuru cyangiritse cy'inzego z'umutekano, hari n'inzu iri hafi aho nayo yangijwe n'ibyo bisasu.

Televiziyo ya leta iravuga ko amaperereza y'ibanze yasanze ko umutwe wa Al-Qaeda uri inyuma y'ibyo bitero ariko umunyamakuru wa BBC uri muri ako karere aravuga ko abarwanya leta bakeka ko leta ibifitemo uruhare.

Umuvugizi wa ministeri y'ububanyi n'amahanga ya Syria, Jihad Macdashee, we yabwiye BBC ko hari hashize iminsi ibiri baburiwe n'igihugu cya Libani ariko ngo ntibyabokeye kugira ngo bakumire ibyo bitero.