Imyigaragambyo muri Nigeriya

imyigaragambyo muri Nigeriya Uwufise ububasha kw’isanamu
Image caption imyigaragambyo muri Nigeriya

Abanyanigeriya babarirwa mu bihumbi bari mu myigaragambyo bamagana izamuka ry'ibiciro bya peteroli.

Mu mujyi wa Lagos, abigaragambya bavugaga amagambo yamagana leta, bacanye imiriro, bafunze imihanda, bategeka n'amastasiyo ya peteroli kureka kuyigurisha.

Ibiciro bya lisansi byikubye inshuro 2 guhera kucyumweru kubera ko leta yahagaritse imfashanyo y'amafaranga yashyiraga kuri peteroli kugira ngo ibiciro bitazamuka.

Iyo mfashanyo yahagaze kucyumweru, leta iravuga ko ayo mafaranga azakoreshwa mu mishinga yo kurwanya ubukene.

Umunyamakuru wa BBC uri i Lagos aravuga ko Abanyanigeriya benshi babona ko iyo mfashanyo yashyirwaga kuri peterolo ariyo nyungu yonyine babona ku mutungo kamere wa peteroli w'icyo gihugu.