22 bahamijwe gutega ibisasu mu Rwanda

Abantu 22 bahamijwe ibyaha Uwufise ububasha kw’isanamu Graham Holliday
Image caption Abantu 22 bahamijwe ibyaha

Mu Rwanda, urukiko rukuru rwa Kigali rwahamije ibyaha byo gutega ibisasu bya grenade abantu 22. Abandi 8 bagizwe abere.

Ibi byaha byakozwe kuva mu mwaka w'i 2008. Abo bantu barimo n'abahozi ari abasirikare, bakoranaga n'umutwe wa FDLR ukorera muri Congo.

Abasirikare bakuru bakoranaga na Prezida Paul Kagame nabo bahamijwe ibyo byaha badahari, ariko bamwe mu batavuga rumwe n'ubutegetsi bavuze ko leta y'u Rwanda iri inyuma y'ibyo bitero.

Umushinjacyaha w'u Rwanda, Alain Mukurarinda yavuze ko ashimishijwe n'uko ubucamanza bwakoze

Ariko bamwe mu bavandimwe b'abahamijwe ibyaha bavuze ko benewabo barenganijwe.