Alexis Sinduhije yafatiwe muri Tanzania

Alexis Sinduhije
Image caption Alexis Sinduhije

Amakuru aturuka muri Tanzania aravuga ko umukuru w'ishyaka MSD ryo mu Burundi, Alexis Sinduhije, yafatiwe muri icyo gihugu.

Uhagarariye u Burundi muri Tanzania, bwana Issa Ntambuka niwe wabwiye BBC ko Alexis Sinduhije yafashwe n'abategetsi ba Tanzania ariko ntiyavuze icyo bamufatiye.

Amakuru atarabonerwa gihamya aravuga ko yaba yafashwe kuwa gatatu ku kibuga cy'indege cy'i Dar el Salaam, ngo akaba azira gukoresha inama abarundi baba muri Tanzania.