Imiti y'imyiganano ya Malaria

Imiti ya Malaria
Image caption Imiti ya Malaria

Mu myaka mike ishize, habaye iterambere rigaragara mu kurwanya indwara ya malaria, harimo no gukora imiti mishya.

Ariko ikipe y'abahanga mpuzamahanga bayobowe n'abo muri kaminuza ya Oxoford yo mu Bwongereza iratangaza ko intambara yo kurwanya iyi ndwara ibangamiwe cyane n'imiti y'imyiganano kandi ikoze nabi.

Iyi miti y'imyiganano igurishwa mu bihugu bitari bike byo muri Afurika.

Izi nzobere ziravuga ko bene iyi miti itabangamiye gusa ubuzima bw'abarwayi ko ahubwo ishobora no kutagira akamaro kubera ko idafite ubukana busanzwe buboneka mu miti nyayo.

Aba bahanga barasaba leta zo muri Afurika gufata ingamba zikwiye mu kurwanya imiti itujuje ibisabwa ngo kuko ishobora kubangamira cyane ubuzima bw'abantu babarirwa muri za miliyoni cyane cyane abana n'abagore batwite.

Imiti y'imyiganano ivura malaria izanira abayicuruza amafaranga menshi.

Ibizamini byakozwe kuri iyo miti y'imyiganano byerekanye ko bimwe mu binini bivura malaria byakorewe mu Bushinwa, naho inganda zikora ibintu byo kuyifunikamo zabonetse mu gihugu cya Nigeria.

Aba bahanga baraburira abantu ko niba hadashyizwemo imbaraga nyinshi mu kurwanya icuruzwa rya bene iyi miti, amafaranga menshi yashizwe mu kurwanya iyi ndwara azaba impfabusa.