Isosiyete Kodak yahombye

George Eastman (ibumoso) niwe washinze isosiyete Kodak Uwufise ububasha kw’isanamu BBC World Service
Image caption George Eastman (ibumoso) niwe washinze isosiyete Kodak

Isosiyete ikora apareye zifotora cyangwa se kamera yo muri Amerika, Eastman Kodak, yamenyesheje ubutegetsi ko yahombye.

Iyi sosiyete Kodak yashinzwe mu myaka ya 1880 niyo yakoze bwa mbere kamera ngendanwa kandi ituma rubanda nyamwishi bashobora gufata amafoto bitabagoye.

Mu kinyejana gishize, izina rya Kodak ryari mu mazina y'amasosiyete yamenyekanye kurusha ayandi.

Kamera umuntu wa mbere wageze ku kwezi yakoresheje afata amafoto yari iyo mu bwoko bwa Kodak.

Abakurikirana utuntu n'utundi baravuga ko isosiyete ya Kodak yatsise ibirenge mu kujyana n'ikoranabuhanga rigezweho nk'ikora rya za kamera zidakoresha filime.

Kandi mu myaka 15 ishize agaciro kayo karaguye cyane kava kuri miliyari 31 kagera kuri miliyoni z'amadolari 150.