Uburusiya ntibwumvikana na LONI ku kibazo cya Syriya

Ingabo za Syriya Uwufise ububasha kw’isanamu a
Image caption Ingabo za Syriya

Uburusiya bwavuzwe ko butemera umushinga w'itegeko rya LONI ushyigikiwe n'ibihugu by'uburayi ku kibazo Syriya ngo kuko ushobora guteza intambara.

Icyegera cya minisitiri w'ububanyi n'amahanga, Gennady Gatilov, yavuze ko uwo mushinga usaba ko Perezida Bashar al Assad aha ubutegetsi icyegera cye, utanga icyuho ku mahanga kwivanga muri icyo kibazo.

Uwo mushinga wateguwe n'umuryango w'ibihugu by'abarabu, uramagana imvururu n'ihohotera ry'ikiremwamuntu, uranavuga ko hari ibindi byemezo bishobora gufatwa.

Ibihugu by'uburayi bifite icyizere ko Uburusiya, bushyigikiye cyane Syriya, buzifata aho kuburizamo icyemezo cya LONI kuri Syriya.