Perezida wa Maldives yeguye

Mohamed Nasheed Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Mohamed Nasheed

Perezida wa Maldives, Mohamed Nasheed, yeguye ku mirimo ye. Bwana Nasheed niwe perezida wa mbere wa Maldives watoye mu buryo bwa demokarasi.

Iyegura rye yaritangarije kuri televiziyo y'igihugu nyuma yaho igipolisi cyivumbuye.

Visi perezida, Mohammed Waheed Hassan, yarahiriye kumusimbura ku mwanya w'umukuru w'igihugu.

Iki kibazo cya politiki cyaje gikurikira ibyumweru byaranzwe n'imyigaragambyo yamaganaga itabwa muri yombi ry'umucamanza ukomeye mu gihugu witwa Abdulla Mohamed.

Bwana Nasheed yamushinjaga kubogamira ku ruhande rw'abatavuga rumwe na leta. Ariko perezida mushya, Waheed Hassan, yavuze ko ubutegetsi butagombye kwivanga mu bucamanza.