Fabio Capello yeguye

Fabio Capello Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Fabio Capello

Ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru mu Bwongereza irashaka umutoza mushya mu gihe hasigaye gusa amezi make kugira ngo itangire irushanwa ry'igikope cy'Uburayi.

Fabio Capello wayitozaga yeguye ku buryo butunguranye nyuma yaho ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Bwongereza rifashe icyemezo, ritamugishije inama, cyo kubuza John Terry gukomeza kuba kapiteni w'ikipe y'igihugu.

Bwana Capello yanenze ku mugararagaro icyo cyemezo cyafatiwe John Terry uhakana icyaha cy'imvanguramoko ashinjwa kuba yarakoreye umukinnyi w'ikipe ya QPR.

Umuntu ubu uvugwa cyane ko ariwe ushobora gusimbura Fabio Capello ni Harry Redknapp umutoza w'ikipe wa Tottenham Hotspur umaze kugirwa umwere ku byaha yakekwagaho byo kutishyura imisoro.