Urubanza rwa Kayumba muri Afrika yepfo

Umushinjacyaha wo muri Afrika yepfo yasabye abacamanza ko bahagarika urubanza rw'abantu 6 baregwa kuba barashatse guhuhura General Kayumba Nyamwasa mu bitaro yararimo i Johanesbourgh amaze kuraswa mu nda.

Umushinjacyaha yavuze ko ibyo abitewe n'uko umutangabuhamya yari yishimikirije mu gushinja abo bagabo, yivugurije mu buhamya yari yatanze.

Uyu mutangabuhamya Issa Muhammed wo muri Tanzania yavuze ko ibyo yasinyiye yabikoze kugahato kandi ko atakibyibuka.

Ubwo abantu 4 muri 6 baregwaga bahise barekurwa, abandi 2 barimo Pascal Kanyandekwe uregwa ko ariwe wari kw'isongo y'ibitero byombi, baguma muri gereza.

General Kayumba Nyamwasa ariko yabwiye BBC ko ibyo ntacyo bimutwaye kuko bariya bantu atabazi kandi nabo batamuzi, ngo baratumwe kandi uwabatumye aramuzi.

General Kayumba avuga ko Prezida w'u Rwanda Paul Kagame ariwe watumye abo bagabo kumwivugana.

Urubanza rw'abandi bagabo 6 baregwa kuba barashatse kwica General Kayumba iwe mu rugo ruzakomeza kw'itariki 20 z'uku kwezi kwa 2.