Muri Libya bijihije isabukuru y'umwaka 1

Abanyalibya mu kwizihiza Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Abanyalibya mu kwizihiza

AbanyaLibya bakoze ibirori byo kwizihiza umwaka ushize batangije urugamba rwo gukuraho Muammar Gaddafi.

Ejo nijoro nibwo abantu bagiye mu mihanda y'i Tripoli ku murwa mukuru, i Benghazi hamwe no mu yindi mijyi, mu gutangiza iki gikorwa.

Muri iyo mijyi, abashinzwe umutekano bakijije umurego mu kubungabunga amahoro kugirango iyi mihango itaza kubamo imvururu.

Hagati aho bamwe mu bantu bari bakomeye ku butegetsi bwa Colonel Gaddafi bavuze ko batangije umutwe wa politike ugamije gukumira indi ntambara.

Umwe muribo yabwiye BBC ko uwo mutwe bawise, Libyan Popular National Movement. Yasabye ashimitse ko batavuga izina rye kugirango umuryango we uri muri Libya udahura n'ibibazo.

Umunyamakuru wa BBC uri mu karere ko mu burasirazuba bwo hagati yavuze ko muri Libya hakiri abantu bashyigikiye ubutegetsi bwa kera bwa Gaddafi.