Nigeria: James Ibori yemeye ibyaha aregwa

James Ibori
Image caption James Ibori

James Ibori wahoze ari umukuru w'imwe muri za leta zigize igihugu cya Nigeria yemeye ibyaha icumi aregwa mu rubanza rwatangiye uyu munsi i Londres mu Bwongereza.

Ibyo byaha byose birebana no kwinjiza mu yandi amafaranga yabonye mu buryo butemewe n'amategeko no gucura umugambi wo kwiba akoresheje uburiganya.

Uyu mugabo yohererejwe ubucamanza bw'ubwongereza avuye i Dubai umwaka ushize amaze gushinjwa icyaha cyo kwinjiza mu mabanki yo mu Bwongereza ku buryo butemewe n'amategeko za miliyoni nyinshi z'amafaranga ya leta ya Nigeria yanyerejwe.

Yari yarabanje kubihakana avuga ko bishingiye ku mpamvu za politiki.

Hari hashinze imyaka James Ibori agizwe umwere ku byaha bya ruswa n'inkiko zo muri Nigeria.