Thomas Lubanga yahamijwe ibyaha na ICC

Thomas Lubanga Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Thomas Lubanga

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwahamije ibyaha by'intambara Thomas Lubanga wari umukuru w'umutwe witwaje intwaro wa UPC mu karere ka Ituri mu burasirazuba bwa Republika iharanira demokarasi ya Congo.

Niwe umuntu wa mbere uru rukiko rukatiye kuva rwashingwa hashize imyaka 10.

Thomas Lubanga yahamijwe ibyaha cyo kwinjiza abana bari munsi y'imyaka 15 mu gisirikare cye no kubakoresha nk'abasirikare.

Ibi byaha byakozwe hashize imyaka hafi icumi igihe havugwaga intambara ikaze ishingiye ku moko mu burasirazuba bwa Republika iharanira demokarasi ya Congo.

Thomas Lubanga azakatirwa mu rubanza ruzaba nyuma.