Musenyeri Augustin Misago yitabye imana

Mgr Augustin Misago Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Mgr Misago igihe yari akurikiranyweho icyaha cya genocide muri 1999

Uwari umushumba wa Dioseze ya Gikongoro, Musenyeri Augustin Misago, yitabye imana kuri uyu wa mbere afite imyaka 69 y'amavuko.

Ngo nta burwayi bukomeye bwamubonekagaho ariko harakekwa ko yaba yahitanywe n'indwara y'umutima kuko ngo yari asanzwe awivuza.

Kugeza ubu nta gihe kiramenyekana uyu musenyeri azashyingurirwaho.

Inkuru y'urupfu rwa musenyeri Augustin Misago yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere ivuga ko yitabye Imana yari ku kazi.

Amakuru twamenye yemeza ko Musenyeri yasomye misa nk'uko bisanzwe mu gitondo.

Kuri ubu umurambo wa Msgr wajyanywe mu bitaro bikuru bya Butare bishobora kugaragaza impamvu nyayo y'urupfu rwe.

Musenyeri Augustin Misago yari amaze imyaka 30 ayobora Diocese ya Gikongoro muri Kiliziya Gatolika.

Nyuma ya genocide ya 1994, Musenyeri Misago yaravuzwe cyane akekwaho kuyigiramo uruhare.

Mu mwaka wa 1999 yatawe muri yombi kubera uru ruhare yakekwagaho nyuma aza gufungurwa agizwe umwere mu mwaka wa 2000.