Algeria yanze umurambo wa Mohamed Merah

Mohamed Merah Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Mohamed Merah yishe abantu 7 mu Bufaransa

Mu Bufaransa, umuyobozi w'umujyi wa Toulouse, Pierre Cohen, yavuze ko atifuza ko umurambo w'umugabo uherutse kwica abantu 7 abarashe mu majyepfo y'Ubufaransa wahambwa mu mujyi wa Toulouse.

Yasabye abayobozi b'intara kwigiza inyuma imihango yo kumushyingura ho andi masaha 24.

Ibi bibaye mu gihe Algeria yari imaze gutangaza ko itazemerera umurambo wa Mohamed Merah kujya guhambwa muri icyo gihugu.

Umubyeyi wa Mohamed Merah ukomoka muri Algeria yari yifuje ko umuhungu we yahambwa hamwe na bene wabo.

Mohamed Merah, umufaransa ukomoka muri Algeria, yarashwe n'abapolisi b'Ubufaransa nyuma yaho yangiye kubishyira mu maboko igihe bari bamugose.