UN ishyigikiye itariki Annan yahaye Syria

Kofi Annan mu kibazo cya Syria Uwufise ububasha kw’isanamu BBC World Service
Image caption Kofi Annan mu kibazo cya Syria

Akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi katangaje ko gashyigikiye itariki ntarengwa yo ku wa kabiri utaha yashyiriweho ingabo za leta ya Syria kugirango ibe yahagaritse ibitego zigaba ku bantu batavuga rumwe na leta.

Akanama ka ONU gashinzwe umutekano kasohoye itangazo risaba leta ya Syria gushyira mu bikorwa bidatinze igikorwa yiyemeje cyo kuvana abasirikare n'ibitwaro bya rutura mu duce dutuwemo n'abaturage.

Iyi tariki ntarengwa yo mu cyumweru gitaha iri mu mugambi wo kugarura amahoro muri Syria wa Koffi Annan intumwa ya ONU n'umuryango uhuriweho n'ibihugu by'abarabu.

Perezida wa Syria, Bashar Al Assad kandi iyo tariki ntarengwa yarayemeye.

Akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi kavuga ko impande zombi zigomba kuba zahagaritse imirwano mu masaha 48 uhereye kuri iyo tariki ntarengwa.