Imirwano hagati ya Sudan na Sudan yepfo

Imirwano hagati ya Sudan na Sudan yepfo Uwufise ububasha kw’isanamu BBC World Service
Image caption Imirwano hagati ya Sudan na Sudan yepfo

Uyu ubaye umunsi wa 2 haba imirwano ikaze hagati y'ingabo za Sudan n'iza Sudan y'amajyepfo.

Ibyo bihugu birapfa intara bihanaho imbibi.

Amahanga ariko akomeje gushyira igitutu ku mpande zombi kugirango zitongera guteza intambara.

Radio ya Sudan yavuze ko leta ya Khartoum yahagaritse imishyikirano kandi ko intumwa zayo zahise ziva i Addis Abeba muri Ethiopia ahaberaga imishyikirano.