Siriya: Annan ashimishijwe n'ihagarikwa ry'imirwano

Siriya Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Siriya

N'ubwo yashimye ko gahunda yo kugarura amahoro muri Siriya yubahirijwe, intumwa mpuzamahanga kuri Siriya, Koffi Annan, yabwiye akanama ka LONI gashinzwe umutekano ko leta ya Siriya itubahirije ingingo zose yemeye muri iyo gahunda y'amahoro.

Abahagarariye ibihugu byabo bavuze ko Annan yasabye ako kanama gusaba leta ya Siriya ko isubiza inyuma ingabo zayo n'intwaro za rutura.

Mbere yaho, umunyamabanga mukuru wa LONI, Ban ki-moon, yari yavuze ko arimo gukorana n'akanama ka LONI gashinzwe umutekano mu kwihutisha ishyirwaho ry'indorerezi.

Muri Siriya, impande zishyamiranye zareganye, buri ruhande rera urundi ko rwarenze kuri gahunda yo guhagarika imirwano.

Televiziyo ya leta yavuze ko igisasu cyatezwe iruhande rw'umuhanda cyahitanye umusirikare mukuru 1 gikomeretsa abasirikare 24.

Imirwi y'impirimbanyi iravuga ko hari abaturage bishwe barashwe.