"Rocket" ya Koreya yaturitse

"Rocket" ya Koreya y'amajyaruguru Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption "Rocket" ya Koreya y'amajyaruguru

Koreya y'amajyaruguru iravuga ko gahunda yayo yo kohereza icyogajuru mu kirere yaburiyemo "rocket" yagombaga gukoreshwa imaze guturika.

N'ubwo icyo gikorwa cyaburiyemo ntibyabujije amahanga kucyamagana.

Koreya y'amajyepfo yavuze ko iyo "rocket" yaturitse hashize gito irekuwe, ibimanyu byayo byaguye mu nyanja.

Icyo gikorwa cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza imyaka 100 y'ivuka rya Kim Il-sung, umuyobozi watangije icyo gihugu.

Umunyamakuru wa BBC aravuga ko hari impungenge z'ibishobora gukurikira cyangwa niba umujinya wa Koreya y'amajyaruguru ifite bishobora gutuma icyo gihugu gikomeza imyiteguro yo kugerageza intwaro za "nuclear."