Victoire Ingabire yanse gukomeza kuburana

Victoire Ingabire
Image caption Victoire Ingabire

Ingabire Victoire, umukuru w’ishyaka FDU-Inkingi ritemewe gukorera mu Rwanda yatangarije urukiko ko atazongera kurwitaba mu rubanza rwe.

Icyemezo cya Ingabire Victoire cyo kutongera kwitaba urukiko rukuru rumuburanisha yagitangaje mu buryo butunguranye.

Cyaje gikurikira impaka ndende, umwe mu banyamategeko babiri bamwunganiraga, maitre Gatera Gashabana yagiranye n’inteko y’urukiko.

Ipfundo ry’izi mpaka ryaturutse ku cyifuzo cya maitre Gashabana cyo guhata ibibazo umutangabuhamya, urukiko rufata nk’umutangamakuru wahoze mu mutwe wa FDLR, Lt Col Michel Habimana.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko guheza umutangamakuru mbere y’uko maitre Gashabana atanga ibisobanuro ku mpamvu z’ibibazo yasabaga urukiko kumubaza.

Maitre Gashabana yabwiye urukiko ko uyu mutangamakuru avuga ko abasirikare bane bareganwa na madamu Ingabire ngo basabwe kumushinja nkana kugira ngo akurikiranweho ubufatanyacyaha mu iterabwoba.

Umutangabuhamaya yaribwe muri gereza

Uyu mutangamakuru yabwiye urukiko ko yibwe ibintu bye bwite muri gereza, birimo n’inyandiko, Maitre Gashabana akifuza kumenya uburyo ibyo bintu byatwawe.

Ariko urukiko ruvuga ko rufite ibaruwa y’umuyobozi wa gereza isobanura ko isakwa ryasabwe n’ubushinjacyaha, kandi ruvuga ko iki kibazo ntaho gifasha mu rubanza rwa Ingabire.

Kuri Maitre Gashabana, ngo ibi ni ukumubuza uburenganzira bwo kubaza kandi akabyita gutera ubwoba umutangabuhamya.

Iyi mvugo yayihuriyeho n’uwo yunganira, Ingabire Victoire, wabwiye urukiko ko ngo afite impungenge z’icyo yise iterabwoba avuga ko rikorerwa abatangabuhamya.

Yatangaje ko ngo icyizere yari afitiye ubucamanza mu rubanza rwe cyayoyotse.

Impamvu y'icyemezo

Ingabire yabwiye urukiko ko kimwe mu byo yashingiyeho afata iki cyemezo ngo ari ukubera imbwirwaruhame zikorwa n’abategetsi bakuru b’igihugu avuga ko bamushinja ibyaha ku mugaragaro, mu gihe atarabihamwa n’urukiko.

Bityo, ngo agasanga nta mucamanza mu Rwanda ushobora gufata icyemezo gitandukanye n’icyifuzo cy’ubutegetsi.

Yatangaje ko atazongera kwitaba urukiko uhereye kuri uyu munsi kandi asaba abanyamategeko be guhagarika imirimo yo kumuburanira.

Ikindi Ingabire Victoire yabwiye urukiko gisa n’aho ari gishya ni inyandiko ishingiye ku kiganiro avuga ko yagiranye n’umushinjacyaha ku rwego rw’igihugu Bonaventure Ruberwa.

Iyi nyandiko Ingabire yatangaje ko yari yasabye ko yagirwa ibanga, yavuze ko ngo ikubiyemo impamvu nyayo yemeza ko ituma afunze ngo nk’uko yayibwiwe n’uyu mushinjacyaha.

Ku ruhande rw’ubushinjacyaha ariko, icyemezo cya Ingabire nta kintu gihindura ku rubanza.

Bwasabye urukiko ko urubanza rwakomereza aho rwari rugeze, ngo Ingabire yakwemererwa guceceka mu rukiko ariko kurwitaba agategekwa kubikora.