Nta mishykirano hagati ya Sudan zombi

Abasirikare ba Sudani y'amajyepfo Uwufise ububasha kw’isanamu BBC World Service
Image caption Abasirikare ba Sudani y'amajyepfo

Sudani y'amajyepfo iravuga ko yakoze ibishoboka byose kugira ngo ikemure ikibazo ifitanye na Sudani ariko ngo bimaze kunanirana.

Umuyobozi wintumwa za Sudani y'amajypfo mu mishyikirano na Sudani, Pagan Amum, yavuze ko ibindi bihugu byananiwe kuzuza inshingano zabyo.

Mu kiganiro yahaye BBC, Pagan Amum yasabye LONI ko ishyira abasirikare bayo mu karere kagibwaho impaka kari ku mupaka wa Sudani zombi.

Ambasaderi wa Sudani mu Bwongereza, Abdullahi Al Azreg, yavuze ko iki atari igihe cyo gushyikirana.

Yavuze ko mbere y'uko imishyikirano iba, Sudani y'amajyepfo igomba gusubiza ingabo zayo inyuma.