Libya irashaka kuburanisha umuhungu wa Gaddafi

Saif al Islam Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Saif al Islam

Leta ya Libya yamenyesheje urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ko ifite ububasha bwo kuburanisha Saif al-Islam, umuhungu wa koloneri Gaddafi.

Urwo rukiko rwavuze ko Libya yarumenyesheje ko Saif al Islam agomba kuburanira ku butaka bwa Libya.

Urwo rukiko, rufite ububasha bw'umuryango w'abibumbye bwo kuburanisha ibyaha byo mu ntambara byakorewe mu ntambara yo muri Libya, rwasohoye urwandiko rwo kumufata rumurega ibyaha byo kwica no guhohotera abaturage.