Imirwano muri Masisi ngo yatuje

Ingabo za Congo
Image caption Ingabo za Congo

Muri RDC ubuyobozi bwa gisirikare bumenyesha ko bwigaruriye uduce twose twarimo abarwanyi b’igometse kuri leta,bakaba bahawe iminsi 5 ngo babe basubiye mu gisirikare nyuma yaho bagahigwa bukware.

Mu itangazo ryashizweho umukono na lt gen Didier Etumba,umugaba mukuru w’ingabo rivuga ko ibikorwa bya gisirikare bigamije guhiga abasirikare bitandukanije na leta byahagaritswe kuwa gatanu tariki ya 04/05/2012.

Muriryo tangazo,ubuyobozi bukuru bw’ingabo,bumenyesha ko uduce twose twaberagamo imirwano mu karere ka Masisi n’agace gato ko mu karere ka Rutshuru byarangiye ingabo zihigaruriye,abasirikare 70 mubari bigumuye kuri leta bagarujwe umuheto nyuma y’imirwano yamaze iminsi4.

Ubuyobozi bw’ingabo muriryo tangazo buvuga ko abasirikare bigumuye bahawe iminsi 5 kugirango babe bagarutse mugisirikare,abashinzwe uturere twa gisirikare bagashyiraho uburyo buborohereza kugaruka,abatazumvira nyuma yo kuwa gatatu bazahigwa bukware.

Umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare mu ntara za kivu zombi Lt Col Sylvain Ekenge ejo ari mu mugi wa Goma, yatangaje ko abandi basirikare 80 bayobowe na Col Makenga batorotse nabo igisirikare cya leta,Ekenge avuga ko Col Makenga ashobora kuba yarahungiye mu Rwanda.

Kubiregwa Col Makenga kuba yarahungiye mu Rwanda,twamuhamagaye adutangariza ko yavuye mu gisirikare cya leta,ngo yahagurutse I Bukavu kumanywa y’ihangu aca mu karere ka Kalehe arakomeza agera I Goma akomeza iya Kibumba mu majyaruguru ya Goma,n’abasirikare be n’ibikoresho bya gisirikare ntawe umukomye I mbere ajya muri Rutshuru na nubu ngo niho ari n’ingabo ayoboye ,Makenga yatubwiye ko ngo ntabizi niba Rutshuru hasigaye hitwa m’Urwanda.

Tubajije abasirikare bitandukanije na leta niba koko barirukanywe mu duce twose barwaniragamo,badutangarije ko hari aho bavuye ,kubera impamvu za gisirikare ariko bafite uduce barimo mu turere twa Masisi na Rutshuru.

Ngo biteguye kugirana ibiganiro na leta mugihe yaba ibishaka ,naho ubundi ngo ibyo basaba bazabiharanira kugeza ku munota wa nyuma.