Yimennyeho lisansi aritwika

ibendera ry'u Rwanda
Image caption ibendera ry'u Rwanda

Mu ivuriro rikuru rya Kigali, CHK, haravurirwa Mutabazi Sadiki, ufite imyaka 18, wo mu mujyi wa Gisenyi mu karere ka Rubavu, wimennyeho lisansi maze aritwika.

Ababonye uko byagenze bavuze ko Mutabazi yafashwe n'interagutabara acururiza mu muhanda.

Ubundi ngo yacuruzaga uduconsho turimo ubunyobwa, ibisuguti na bombo.

Bavuze ko izo nteragutabara zamwambuye amafaranga n'ibicuruzwa yari afite.

Bavuze ko uwo musore arwajwe na nyina muri CHK.