Mutabazi Sadiki "ashobora kuba yarazize urumogo"- Meya wa Rubavu

Ibendera ry'u Rwanda
Image caption Ibendera ry'u Rwanda

Meya wa Rubavu, Hassan Bahame, yabwiye BBC ko umusore washatse kwiyahura yitwitse, Mutabazi Sadiki, ashobora kuba yari yanyoye urumogi.

Bwana Bahame yavuze ko yitwikiye ahantu hakunze guhurirwa n'abanywa urumogi.

Yavuze ko igikorwa cyo kwamburwa ibyo yacuruzaga atabikorewe wenyine ngo kuko biri muri gahunda isanzwe mu rwego rw'isuku no guca ubucuruzi bwo mu mihanda.

Ariko Zura Nsekambabaye, umubyeyi wa Mutabazi, arahakana ko umuhungu we ashobora kuba yarazize urumogi, aravuga ko yivugiye ko yahisemo kwiyahura kubera ko yahoraga yamburwa uduconsho twe cyangwa atanga igiturire.

Bahame yahakanye ko Mutabazi yambuwe amafaranga ibihumbi 300, yavuze ko yambuwe ubunyobwa bwari bufite agaciro k'amafaranga agera kuri 250.

Mutabazi Sadiki ufite imyaka 18, yimennyeho lisansi maze aritwika.

Muganga umuvura yavuze ko Muatabazi yahiye mu rugero rurenga 95%.