Ibitero bya NATO byahitanye abantu 72 muri Libya-HRW

Ibitero bya NATO muri Libya Uwufise ububasha kw’isanamu BBC World Service
Image caption Ibitero bya NATO muri Libya

Umuryango uharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu -Human Rights Watch- wasohoye icyegeranyo kivuga ko ibitero by'indege za NATO muri Libya mu mwaka ushize byahitanye abantu 72.

NATO yasubije ivuga ko indege zayo zagabye ibitero mu bwitonzi bukomeye kandi itera aho igamije.

Ibitero bya NATO byari bigamije ku bikorwa bya gisirikare bya leta ya Koloneri Gaddafi.

HRW yavuze ko hari ubwo NATO itemeraga ko yahitanye abantu.

HRW iravuga ko imirangyo y'abantu bishwe igomba guhambwa indishyi z'akababaro.