Guhamba muri Gasabo ntibyoroshe.

Rwanda Uwufise ububasha kw’isanamu n
Image caption Ikarata y'Urwanda

Akarere ka Gasabo, kamwe mu tugize umujyi wa Kigali kashyizeho amabwiriza mashya yo gushyingura abapfuye,benshi mu baturage baganiriye na BBC bavuga ko amafaranga asabwa ahanitse.

Bimwe mu bikubiye muri icyo cyemezo ni igenwa ry’ibiciro ku bashaka guhamba ababo babuze. Benshi mu baturage binubira ko amafaranga yashyizweho n’ubuyobozi bw’akarere ahanitse cyane ugereranyije n’ubushobozi bw’imibereho ya bamwe. Bagasaba ko yakongera kwigwaho. Kugeza ubu gushyingura mu ngo ntibyemewe mu Rwanda.

Ubundi gushyingura uwapfuye bimenyerewe nk’umuhango ufatwa nk’igikorwa cy’ubutabazi bwo gufasha uwabuze uwe.

Iri rimbi rya hegitari zigera kuri 20, kurishyinguramo ni mu byiciro. Uwagize ibyago, ashyingura bigendanye n’ubushobozi bw’umufuka we. Kugeza ubu igiciro gito muri iri rimbi ni amafaranga ibihumbi 15,000 by’amanyarwanda, igihanitse ni ibihumbi 750,000. Ku watanze amafaranga 15,000 hari ibyo atemerewe gukorera imva, birimo nko kuyubakira.

Benshi mu baturage baganiriye na BBC bavuga ko aya mafaranga ahanitse ndetse bamwe bakemeza ko bitandukanye n’ibyo bemeza ko bimenyerewe mu muco nyarwanda. Akarere kashyizeho ibi biciro ariko ko siko kabisobanura.

Mu gihe bamwe bakomeje kugaragaza impungenge ku biciro byo gushyingura bavuga ko biri hejuru, iki kibazo cyageze no mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Aho kiganirwa muri komisiyo ishinzwe imibereho y’abaturage.

Gusa kugeza ubu nta gihe kizwi, ibizava muri igenzura ry’iyi komisiyo bizagira ahagaragara.