Mugesera yimwe ubujurire

Leon Mugesera Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Leon Mugesera

Urukiko rukuru rw’U Rwanda rwanze ubujurire bwa Leon Mugesera wasabaga kongererwa igihe mbere y’uko aburana ku ifatwa rye n’ifungwa ry’agateganyo.

Mugesera yari yajuririye icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kimutegeka kuburana nta mananiza ashyizeho ariko we akavuga ko asanga agomba guhabwa igihe kingana n’icyahawe ubyushinjacyaha butegura dossier ye .

Nyuma y’amezi hafi 6 agejejwe mu Rwanda ,Mugesera ntaratangira kuburana ,ubushinjacyaha bukamushinja kuba ashakisha impamvu zituma uru rubanza rwe rutinda .

Nk’uko byari byifujwe n’ubushinjacyaha ,urukiko rukuru rwasanze ubujurire bwa Mugesera butagomba guhabwa agaciro kuko nta mpamvu yumvikana yashingiyeho.

Mugesera yari yiyambaje uru rukiko arusaba guhindura icyemezo cy’urwisumbuye rwa Nyarugenge cyamuhatiraga gutangira kuburana nyuma y’igihe kirekire yerekana inzitizi yumva zimubuza kwinjira mu rubanza nyirizina .

Ikindi Mugesera yasabaga ni ugukurikiranwa ari hanze kuko yemeza ko afunze binyuranije n’amategeko .

Nyamara ubushinjacyaha bwo buvuga ko ugutinda k’urubanza ndetse n’imihango itarubahirijwe byatewe na Mugesera ubwe ushakisha impamvu zituma urubanza ruhora rusubikwa .

Hashize amezi 6 Mugesera agejejwe mu Rwanda ariko kuva icyo gihe urubanza nyirizina ntiruratangira.

Rugikubita Mugesera yasabye kuburana mu rurimi rw’Igifaransa ,icyemezo giterwa utwatsi n’urukiko ruvuga ko atshoboye kwerekana ko atazi Ikinyarwanda .

Mugesera kandi ngo arifuza kubona dosiye yaburaniyeho mu gihugu cya Canada ahamya ko yamufasha muri uru rubanza .

Mugesera avuga ko adahabwa ubuirenganzira buhagije nk’ubuhabwa ubushinjacyaha bumurega agasanga ibi bishobora kugira ingaruka ku myiregurire ye .