Inkangu yahitanye abantu 18 muri Uganda

Abanyagihugu bashakisha abahitanywe n'ibihomoka Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Abanyagihugu bashakisha abahitanywe n'ibihomoka i Mududu

Umuryango utabara imbabare Croix Rouge muri Uganda watangaje ko abantu 70 ubu ntawe uzi irengero ryabo nyuma y'inkangu yatwaye amazu ejo mu karere kari hafi y'umusozi wa Elgon mu burasirazuba bw'icyo gihugu.

Byibura abantu bagera kuri 18 nibo bazwi ko bayitanywe n'iyo nkangu.

Ibikorwa bya leta byo gushakisha no gutabara ababa bakiri bazima ubu byahagaze.

Ikirimo gukorwa ubu akaba ari ugufasha abakomeretse n'abavuye mu byabo.

Ministri wa Uganda ushinzwe ibiza Steven Malinga yavuze ko iki ngenzi ubungubu ari ukwimura imiryango ikajyanwa mu turere tutarangwamo inkangu ariko abantu benshi ntibashaka gusiga amazu yabo.