Mali: umutwe wa Ansar Dine wasenye imva

Imwe mu mva zasenywe na Ansar Dine Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Imwe mu mva zasenywe na Ansar Dine

Umutwe wa Ansar Dine ugizwe n'abarwanyi bagendera ku matwara akaze k'idini ya Islamu ukorana n'umutwe w'iterabwoba wa Al Qaeda uravuga ko warangije gushyira mu bikorwa intego zawo zo gusenya imva zubakiwe mu mujyi wa Tombouktou muri Mali nubwo amahanga akomeje gusaba ko ibyo bikorwa bihagarikwa.

Ababyiboneye n'amaso yabo babwiye BBC ko igice kimwe cy'umwe mu misigiti ikomeye mu mujyi wa Tomboukctou cyangijwe n'abo barwanyi uyu munsi.

Bangije urugi rw'umusigiti witwa Sidi Yahia ukomeye cyane mu mateka bifashishije imbunda n'amashoka.

Bwabaye ubwa mbere urwo rugi ruganisha ku mva z'abatagatifu rufungurwa.

Umuvugizi w'umutwe wa Ansar Dine yabwiye BBC ko basenye 90 ku ijana by'imva zose zubatswe ku buryo butajyanye n'amategeko ya Sharia avuga ko nta mva igomba kurenza santimetero 15 uvuye ku butaka.