Uburundi burizihiza imyaka 50 y'ubwigenge

Mu mujyi wa Bujumbura
Image caption Mu mujyi wa Bujumbura

Ibirori nyamukuru byo kwizihiza imyaka 50 Uburundi bumaze bubonye ubwigenge byabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 2 z'ukwezi kwa karindwi.

Ibyo birori byatangiwe n'akarasisi k'abanyagihugu kakurikiwe n'akarasisi k'abasirikare.

Ibirori byabereye ku muhanda witiriwe ubwigenge imbere y'ikibuga cy'imikino kitiriwe uwagejeje Uburundi ku bwigenge, igikomangoma Louis Rwagasore.

Ibihugu bihagaririwe n'abakuru babyo muri ibyo birori ni Guinee Equatorial, Repubulika ya Santarafurika, Kenya, Somalia, Tanzania na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Igihugu cy'Ububiligi cyahoze gikoronije Uburundi gihagarariwe n'igikomangoma Philippe.

Uburundi n'Urwanda byabonye ubwigenge ku itariki ya 1/7/1962.

Ibirori byo kwizihiza iyo sabukuru mu Rwanda byabereye ejo i Kigali.