Amerika yahagaritse inkunga k'u Rwanda

Prezida Obama Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Prezida Obama

Leta zunze ubumwe z’America zimaze gutangaza ko zihagaritse inkunga yahabwa u Rwanda mu bya gisirikare igenewe ishuri rikuru rya gisirikare .

Iki cyemezo kije gikurikira icyegeranyo cy’umuryango w’abibumbye gishinja Leta y’U Rwanda gufasha umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Congo.

Leta y’U Rwanda yo ivuga ko nta cyo ifite yakora kuri iki cyemezo cyakora igashimangira ko Letaq zunze ubumwe z’America zashimngiye ku makuru y’ibinyoma.

Kugeza ubu USA zafatwaga nk’igihugu kiri ku isonga mu bifasha ubutegetsi bwa President Kagame .

Itangazo rya Ministeri y'ububanyi n’amahanga ruashyize ahabona uyu mwanzuro rivuga ko iki gihugu gihagaritse guha U Rwanda inkunga ingana ingana n ‘ibihumbi 200 by’amadoalari yagenerwaga buri mwaka ishuri rikuru rya gisirikare ry’U Rwanda .

Itangazo rivuga ko iki cyemezo gifashwe nyuma y’aho icyegeranyo cya loni kiregeye U Rwanda kuba inyuma y’umutwe wa M23 uhanganye gisirikare n'ubutegetsi bwa Joseph Kabila .

Iki gihugu cy’igihangange cyazaga ku isonga mu bifasha U Rwanda harimo n’urwego rwa gisirkare ngo kigiye kureba niba hari n’ibindi byemezo byafatirwa uubutegetsi bwa President Kagame .

Gusa Leta zuunze ubumwe z’America zizakomeza gufasha umutwe w’ingabo z’U Rwanda zagiye kubungabunga amahoro muri Sudan nk’uko bisanzwe.

Ku ruhande rw’U Rwanda ho bavuga ko babajwe n’iki cyemezo kuko gifashwe gishingiye ku makuru atari yo .

Ministri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo avuga ko intambara ibera mu burasirazuba bwa Congo igomba kumvikana nk’ireba Abanyekongo kandi ko nta mpamvu U Rwanda rufite yo gufasha abayishoje .

Ibi kandi ni nabyo byasuibiwemo na President Kagame ubwo aheerutse kuganira na BBC .

Leta zunze ubumwe z’America zifatwa nk’igihugu kiza ku isonga mu bitera inkunga ubutegetsi bw’U Rwanda mu myaka 18 ishize ishyaka FPR rigeze ku butegetsi .

Ishami rya leta zunze ubumwe z’America rishinzwe iterambere USAID rivuga ko iyi mfashanyo yavuye kuri miliyoni 48 zamadolari mu mwaka wa 2004 ,mu wa 2009 ikaba yari imaze kugera kuri miliyoni 150.

Abasesengura ibibazo by’U Rwanda bavuga ko kuvanwaho ku ingunga isaga gato miliyoni 100 zamanyarwanda ubwabyo bitagira icyo bihungabanya kuri iki gihugu cyakora bikaba byaboneka nk’ikimenyetso kitari cyiza kuko bikozwe n’igihugu cy’igihangange cyakoje gushyigikira ubutegetsi buriho mu Rwanda .