John Mahama niwe perezida mushya wa Ghana

John Dramani Mahama arahira Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption John Dramani Mahama arahira

Perezida mushya wa Ghana, John Dramani Mahama, yasezeranije abaturage b'igihugu cye ko atazatuma hagira ikigihungabanya.

John Mahama, ufite imyaka 53, yarahiye ku wa kabiri nyuma y'amasaha menshi Perezida John Atta Mills aguye mu bitaro mu murwa mukuru Accra.

Bwana Mahama yakoresheje inama y'abaministri ya mbere kuri uyu wa gatatu kandi ajya no gusura umuryango wa nyakwigendera John Atta Mills kugirango yifatanye nawo mu kababaro.

John Atta Mills wari urwaye canseri yo mu muhogo yayoboraga Ghana guhera mu 2009.

Yateganyaga kwongera kwiyamamariza kuyobora Ghana ku nshuro ya kabiri mu matora ateganijwe mu kwezi kwa 12 k'uno mwaka.