Urwanda rutanguje ''Agaciro''

Ibiherutse kuvugururwa: 16 ukwa munani, 2012 - 17:43 GMT

Abanywarwa basabwa guterera ''Agaciro Development Fund' uko babishoboye

Leta y'u Rwanda yatangije ikigega kidasanzwe cyiswe "agaciro Development Fund"cyo gukusanya inkunga yo gufasha mu bikorwa bya gahunda za leta aho abanyarwanda baba mu gihugu n'abatuye hanze yacyo basabwa gutanga amafaranga uko babishoboye, kandi ku bushake.

Icyo kigega gishinzwe nyuma y'icyemezo cya bimwe mu bihugu by'iburayi na Amerika cyo kuba bihagaritse inkunga byageneraga u Rwanda.

Icyemezo cyavuye ku cyegeranyo cya ONU gishinja Urwanda gufasha umutwe wa M23 urwanya leta ya Congo.
Kugeza ubu agera kuri miliyoni 38 z'amafaranga y'u Rwanda niyo amaze gushyirwa muri iki kigega.

Arenga miliyoni 33 akaba yaratanzwe na prezida wa Repubulika n'abaministri.

Ministri w'imari n'igenamigambi John Rwangombwa avuga ko icyo kigega cyari gisanzwe cyumvikanyweko n'abanyarwanda mu mwaka ushize mu mugambi wo kwihutisha no guteza imbere Urwanda.

Guhagarika inkunga vyaje nko ku bibutsa gusa noneho n'ako gasuzuguro kahave.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.