Ethiopia: Meles Zenawi yitabye imana

Ibiherutse kuvugururwa: 21 ukwa munani, 2012 - 12:18 GMT
Meles Zenawi

Meles Zenawi

Ministri w'intebe wa Ethiopia, Meles Zenawi, yitabye imana nyuma y'uburwayi yaramaranye igihe kirekire. Yari afite imyaka 57.

Amakuru aravuga ko yari amaze igihe yivuriza mu Bubirigi. Meles Zenawi yafashe ubutegetsi muri 1991.

Yashimwe na benshi kubera guteza imbere ubukungu bw'igihugu cye ariko nanone anengwa kubera kutubahiriza uburenganzira bw'ikiremwamuntu no kutareka ngo demokarasi ishinge imizi muri Ethiopia.

Ni ku butegetsi bwe, Ethiopia yarwanye na Eritrea kandi anohereza abasirikare muri Somalia.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.