Kenya: ubwicanyi bushingiye ku moko bwahitanye 48

Ibiherutse kuvugururwa: 22 ukwa munani, 2012 - 13:04 GMT
Ikarita ya Kenya

Ikarita ya Kenya

Abantu byibura 48 baguye mu bwicanyi bushingiye ku moko mu majyepfo y'uburasirazuba bwa Kenya.

Ni ubwa mbere ubwicanyi nk'ubu buba nyuma y'ubwicanyi bushingiye ku moko bwakurikiye amatora rusange yabaye muri icyo gihugu muri 2007.

Igipolisi kiravuga ko ubwo bwicanyi bwabereye mu karere ka Tana River mu ntara ya Coast ku wa kabiri hagati y'abantu bo mu bwoko bwa Orma na Pokomo.

Benshi mu bapfuye ni abana n'abagore. Igipolisi ubu kiragenzura aho byabereye.

Igipolisi kandi kiravuga ko abishwe bicishijwe imipanga abandi bagahira mu mazu yabo yatwitswe.

Mu mwaka wa 2001, abanyakenya bo mu bwoko bwa Orma na Pokomo bakozanyijeho muri ako karere maze abantu bagera kuri 130 bahasiga ubuzima.

Amakuru aravuga ko ayo moko yombi apfa ibibazo by'amasambu n'inzuri.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.