Umurambo wa Meles Zenawi wageze Addis Ababa

Ibiherutse kuvugururwa: 22 ukwa munani, 2012 - 13:28 GMT
Umurambo wa Meles Zenawi ugeze Addis Ababa

Umurambo wa Meles Zenawi ugeze Addis Ababa

Umurambo wa ministri w'intebe wa Ethiopia, Meles Zenawi, washyizwe mu ngoro y'igihugu mu murwa mukuru Addis Ababa aho abantu bashobora kuwureba bamusezeraho.

Umurambo wa Meles Zenawi wavanywe i Buruseli mu Bubirigi aho yari amaze yari yivuriza indwara yari amaranye igihe kirekire.

Abantu bari benshi bafite amabuji bakurikiye imodoka yari itwaye umurambo igihe yinjiraga Addis Ababa.

Itariki imihango yo kumushyingura izaberaho ntabwo yari yamenyekana.

Hagati aho leta ya Ethiopia yatangaje ko izakomeza politiki ya Meles Zenawi.

Uwa musimbuye ku mwanya wa ministri w'intebe, Hailemariam Desalegn wari unamwungirije, azayobora leta kugeza ku matora ateganijwe mu mwaka wa 2015.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.