Syria: inyeshyamba 'zahanuye' kajugujugu

Ibiherutse kuvugururwa: 27 ukwa munani, 2012 - 12:52 GMT
Indege irimo gushya

Indege irimo gushya

Inyeshyamba zirwanya ubutegetsi muri Syria ziravuga ko zahanuye indege ya kajugujugu y'ingabo za leta mu gihe yari irimo izigabaho ibitero mu murwa mukuru Damas.

Abwarwanya ubutegetsi bwa Perezida Assad bashyize kuri interineti amafoto yerekana ikintu kimeze nka kajugujugu igwa hasi ku butaka irimo kugurumana.

Televiziyo ya leta yatangaje ko hari kajugujugu yaguye hafi y'umusigiti mu nkengero z'umujyi wa Damas ariko ntiyavuga niba iyo ndege yarashwe.

Umunyamakuru wa BBC aravuga ko iyo kajugujugu isa nkaho yari irimo gukoreshwa mu bitero inyeshyamba zivuga ko bimaze guhitana abantu barenga 300 mu minsi ishize.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.