Abamaraya 3 baraye bishwe i Kigali

Ibiherutse kuvugururwa: 29 ukwa munani, 2012 - 16:22 GMT
Ahiciwe abamaraya 3 i Kigali mu Rwanda

Abagore batatu baraye biciwe mu nzu imwe mu gace gatuwe by’akajagari mu murenge wa Gatsata mu mujyi wa Kigali .

Abagore bikekwa ko bakoraga umwuga w’uburaya ngo bishwe banizwe n’abagabo babiri batamenyekanye mu ma sakumi y’amanywa .

Kuba aba bantu baciwe hamwe kandi ku manywa y’ihangu byateye abahatuye ubwoba ndetse hakaba hari abikanga ko haba hari icyihishe inyuma y’ubu bwicanyi .

Gusa igipolisi cyo ngo kiracyakora iperereza .

Batatu bapfuye bose baguye mu nzu imwe mu gace ka Gatsata karangwamo imiturire y’akajagari.

Imirambo yari yamaze kujyanwa n’abapolisi ,bamwe mu baturage nabo bajyanywe kubazwa .

Abo twahasanze bigaragara ko bakangaranye barimo se w’umwe mu bishwe .

Kugeza ku masaha y’umugoroba ,igiopolisi cyavuagaga ko kigishakisha amakuru k’uwaba yakoze iri bara .

Uvugizi wa Polise Theos Badege yabwiye BBC ko ubu bwicanyi budasanzwe.Kuba bwabaye ku manywa y’ihangu kandi mu ngo zabantu ntibimenyekane .

Ibi ni nabyo bisa n’ibyakuye umutima abatuye aka gace .

Urupfu rw’abagore bakekwa mu mwuga w’uburaya rumaze iminsi ruvugwa mu mujyi wa Kigali .muri uku kwezi kwa 8 havugwa abapfuye bagera kuri 15 cyakora umuvugizi wa police akaba avuga ko atakwihuttira kwemeza ko abamaze gupfa bari indaya .

Ngo bizamenyekana amakuru yose amaze kwegeranywa .

Nubwo abakora umwuga wo gucuruza imibiri yabo bamaze kuba benshi mu mijyi y’U Rwanda ,uburaya buracyari icyaha gihanwa n’amategeko .

Imfu z’abakekwa mu buraya zije zikurikira abandi bantu benshi bicwa hiorya no hino mu gihugu .

Mu cyahoze ari Gitarama ,ihana imbibe n’umujyi wa Kigali abantu bataramenyekana bamaze iminsi batema byo kwica cyangwa bagakomeretse bikabi .

Igiteye impunge ngo ni uko basa n’abagambiriye ikindi kitari ukwiba kuko hari ubwo badakora ku bintu by’agaciro nk’amafranga bifitwe n’abibasirwa .

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.